Komisiyo ya Politiki n' Imiyoborere Myiza muri Sena yasuye Akarere ka Nyarugenge

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ugushyingo 2018 bamwe mubagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n’ Imiyoborere Myiza Senator MUKASINE Marie Claire na Senator KALIMBA Zephyrin 
basuye Akarere ka Nyarugenge muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma aho barebaga iyubahirizwa ry’ amahame remezo mu matora y’ abadepite yabaye muri Nzeri.

Muri uru rugendo bakaba baganiriye m’ inzego zitandukanye zirimo, Ubuyobozi bw’ Akarere, Abahagarariye amashyaka n’ imitwe ya politiki n’ abakandida bigenga bari mu matora y’ abadepite yabaye muri Nzeri 2018, abanyamadini, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abagize inzego z’ abafite ubumuga, abagore, Urubyiruko, abahagararaiye Komisiyo y’ Amatora ndetse bagirana ibiganiro n’ abaturage b’ Umurenge wa Nyakabanda.

Muri uru rugendo Abasenateri bakaba bagaragarijwe uko amatora yateguwe n’ uko yagenze mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa byabanjirije amatora byari bigamije kuyategura, mu bikorwa by’ amatora nyiri izina n’ ibikorwa byakozwe nyuma yayo. Abaturage 225778 bakaba bariyandikishije kuri list y’ Itora mu Karere ka Nyarugenge aho abagabo bari ibihumbi 118,975 bingana na 52.7% , abagore ibihumbi 106,803% bingana 47.3 muri aba baturage abagera ku bihumbi 98,055 bingana 43.4% bakaba ari urubyiruko .

Mu matora hakoreshejwe site z’itora 48 n’ibyumba 447 mu matora rusange na Site/Ibyumba 47 mu matora y’ibyiciro byihariye.

Ubwitabire bw' amatora rusange mu Karere ka Nyarugenge bukaba bwarageze kuri 97,6% naho mu byiciro byihariye nk' abagore bukaba bwari kuri 98%, mu rubyiruko 100%, abafite ubumuga 95%.

Abasenateri bakaba barashimye uko ibikorwa by’ amatora byagenze mu Karere ka Nyarugenge.