Hatanzwe ibiganiro kubukangurambaga bwahariwe Umuryango

Kuri uyu wambere tariki ya 12 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Nyarugenge habaye ibiganiro kubukangurambaga mu Muryango ibi biganiro bikaba byarateguwe na Unity Club Intwararumuri kubufatanye na  Komisiyo y' Ubumwe n' Ubwiyunge  iki gikorwa kikaba cyahujwe n' insanganyamatsiko y' Ukwezi kwahariwe kuzirikana kubumwe n' Ubwiyunge igira iti : "Duharanire Ubumwe mu Muryango".

ibi biganiro bikaba byabereye mu Murenge wa Kimisagara ku kigo cy' Urubyiruko nyitabirwa n'abashyitsi barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y' Uburezi Bwana Isaac Munyakazi Issac, umufasha we Madamu Zabibu Munyakazi, na Madamu Lucie Higiro. iki gikorwa kikaba kandi kitabiriwe n' abaturage ndetse n' abagize ihuriro ry' ubumwe n' ubwiyunge ku Karere n' Imirenge.

abari muri ibyo biganiro bakaba bashimye Leta y' Ubumwe bw' Abanyarwanda kubikorwa yakoze bitandukanye bijyanye no kugarura ubumwe n' Ubwiyunge mu bana b' u Rwanda nyuma ya Jenoside yari maze gukorerwa Abatutsi mu 1994, kuburyo hari n' abumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y' Uburezi wari uyoboye intumwa za Unity Club zifatanyije n' abaturage b' Akarere ka Nyarugenge yagaragaje ko ubu abanyarwanda bamaze gutera intambwe igaragara mu kwitandukanya n' amoko bari basanzwe bibonamo ahubwo ubu bakaba bibona mu kuba Umunyarwanda.yasabye abitabiriye ibi biganiro gukomeza kuba umwe muri byose tukubaka Igihugu cyacu. Abitabiriye ibi biganiro bakaba bagaragaje ko ubu umuryango nyarwanda wugarijwe n' amakimbirane n' uburere bucye kubana kandi ibi bishobora no kuzagira ingaruka kuhazaza h' Igihugu, basabye ko ababyeyi bagaruka kundangagaciro zikwiye umunyarwanda bakarera neza abo babyara kugira ngo n' Igihugu gikomeze gutera imbere.