Imiryango 16 yabanaga yasezeranye imbere y' amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ugushyingo Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA ari kumwe na Bwana Thibault Relecom Umuyobozi wa UNABRA ari nayo ifite uruganda rwa SKOL Rwanda, bitabiriye umuhango wo gusezeranya imiryango 16 yabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko.

 

Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo aho iyi miryango yasezeranye isanzwe iri mu miryango 60 ifashwa na FXB Rwanda ku nkunga itangwa na SKOL.

 

Umuyobozi w’ Akarere akaba yashimiye FXB na SKOL , kuri uyu mushinga wo gufasha abaturage mu iterambere ry’ imibereho myiza yabo aho yongeye kwibutsa ko kubana abantu basezeranye ari kimwe mu bikorwa bishobora kugabanya amakimbirane yo mu muryango no kugira abana bafite uburenganzira.

 Yasabye abarimo gufashwa muri uyu mushinga kugira intego yo kwiteza imbere, imishinga bigishwa gukora bakayikora neza ikabateza imbere, akarima k’ igikoni bigishijwe gukora kakabafasha kurwanya imirire mibi mubana babo.

 

Uyu mushinga ukaba uzamara imyaka itatu aho harimo hakurikiranywa imiryango 60 mu bikorwa bitandukanye birimo kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza, kubigisha imishinga iciriritse no gutera inkunga imishinga bakoze, kubigisha kuzigama n’ ibindi.