Hakozwe umuganda usoza ukwezi k' Ugushyingo

Kuri uyu wagatandatu wa nyuma w'Ukwezi nkuko bisanzwe abaturage bahuriye mu Muganda.

Mu Karere ka Nyarugenge Umuganda ukaba wakozwe hakorwa Ibikorwa bitandukanye birimo 

- Gukora Ubusitani

- gusana Imihanda no kuyikorera inzira z'amazi 

- Gusukura za Ruhurura

- Isuku mu ngo

- Gukora imiyoboro izanyuzwamo amazi

Mu Karere ka Nyarugenge mu muganda w' uyu munsi tukaba twifatanyije n' abashyitsi barimo 

 1. Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali Maj.Gen. Rutikanga Jean Bosco

2. Abajyanama ku rwego rw'Umujyi wa Kigali

3. Abakozi ba Serena Hotel

4. Komiseri muri komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.

5.  Akilah institute 

6. Abayobozi b'Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge

Abayobozi b'Akarere nabo bakaba bitabiriye Umuganda aho Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Gitega

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu yifatanyije n'Umurenge wa Rwezamenyo

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yifatanyije n' abaturage b'Umurenge wa Kanyinya

Nyuma y'umuganda hakabahatanzwe ibiganiro byiganje kukubungabunga umutekano n' ibindi bikorwa bimaze kugerwaho muri gahunda zitandukanye za Leta ndetse na gahunda y' Intore mu biruhuko.