Ambasaderi w' Amerika mu Rwanda yasuye ikigo nderabuzima cya Kabusunzu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, Umuyobozi w’ Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA yakiriye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Bwana Peter Vrooman.  

Ambasaderi Peter Vrooman akaba yari yaje gusura ikigo nderabuzima cya Kabusunzu aho yari kumwe n’ itsinda ry’ abakozi b’ambasade  n’  abakozi ba CDC.

Uru rugendo rukaba rwari rugamije kureba ishyirwamubikorwa ry’ ibikorwa umushinga w’ abanyamerika CDC uteramo inkunga muri iyi iki kigo nderabuzima cya  Kabusunzu.

Nkuko babigaragarijwe CDC ikaba ifasha mu bikorwa bijyanye no gukurikirana abafite ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA, aho muri iki kigo hari abantu 1939 bahakurikiranirwa, CDC ikaba kandi yarafashije mu gutanga amahugurwa kubakozi 20  b’ iki kigo nderabuzima mu bijyanye no gufasha no gukurikirana abafite agakoko ka Virus itera SIDA, hakaba hari n’ abajyanama  b’ urungano 41 babakurikirana .

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’ iki kigo birimo n’ ahatangirwa serivisi kubafite agakoko gatera Sida Amasaderi nabo bari kumwe bakaba basobanuriwe uko serivisi zatangwa abakozi ba CDC bakora ubugenzuzi bujyanye no kumenya niba serivisi zitangwa nkuko biteganyijwe.

Amasaderi akaba yashimiye imitangire ya serivisi muri iki kigo gifite n’ umubare munini w’ abafite agakoko gatera Sida bakurikirana.

Umuyobozi w’ Akarere akaba yashimiye inkunga itangwa n’ uruhare igira mugufasha abafite ubwandu bw’ agakoko gatera Sida, akaba yanashimiye ko CDC inafasha mubijyanye n’ imishahara kuri bamwe mu bakozi b’ iki kigo nderabuzima.

Ikigo nderabuzima cya Kabusunzu kikaba cyarubatswe  mu 1982, gitanga ubuvuzi kubaturage b’ Umurenge wa Nyakabanda na bimwe mu bice by’ Imirenge ya Kimisagara, Gitega na Rwezamenyo.