Ubuyobozi bw' Akarere burakangurira abaturage kwizigamira by' igihe kirambye

ibyo ni bimwe mu byasabwe n' Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Nsabimana Vedaste  kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza mu Murenge wa Kigali  ubwo hizihizwaga umunsi wo kwizigamira  wahujwe no gutangiza gahunda yo kwizigamira mu gihe kirambye ya EJO HEZA.

 

 Nsabimana Vedaste, yabwiye abaturage ko kwizigama ari igikorwa cy’ingenzi, kuko kigoboka uwazigamye iyo ageze mu zabukuru. aho yaberetse ko Umuntu ukuze ariwe ushobora kugaragaza uburyo ibyo yari  gukora afite imyaka 20 cyangwa 30, ubu adashobora kubikora. Iyo ukiri muto uba ubasha gukora ibyo ushatse byose, aho ushaka kugera ukahagera, ariko uko imyaka igenda izamuka niko izabukuru zigenda zigufata.

 

Muremangingo René ukuriye umushinga Gikuriro mu karere ka Nyarugenge, ari na wo ufasha aba baturage kujya mu matsinda yo kwizigamira, yavuze ko mu karere kose hari amatsinda 264, muri aya matsinda hakaba harimo miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko bagitangira kubwira abantu kwizigamira, bamwe babwirwaga kuzigama amafaranga 50 ntibabyumve, ariko ubu ngo nibo basigaye bagabana ku buryo umwe yabona nk’ibihumbi 150 Frw.

Gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire bwiswe ‘Ejo Heza’ iri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere. Yatangijwe ku mugaragaro ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16.

‘Ejo Heza’ ni gahunda y’igihe kirekire iha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro.