Abaturage b' Akarere bitabiriye ibikorwa by' umuganda usoza ukwezi ari nawo wa nyuma w' umwaka 2018

Kuri Uyu wa gatandatu  tariki ya 29 Ukuboza abaturage b'Akarere bitabiriye ibikorwa by'umuganda wabereye kurwego rw'Umudugudu.

 

Muri uyu muganda hakozwe ibikorwa  bitandukanye birimo gukora isuku, Gusibura imirwanyasuri n’ imigende y’ amazi yazibye kubera imvura, gukuraho ibihuru n’ ibiziba byakwihishamo imibu, gukora imihanda no gusibura iyangijwe n'imvura

 

Nyuma y’ umuganda abaturage bakaba baganiriye aho bakanguriwe  kwishyura umusoro ku bukode bw'ubutaka bizarangirana na tariki ya 31 Ukuboza kuko nyuma yaho bazacibwa amande ,basabwe kugira isuku no kurangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza, hatanzwe kandi  Ikiganiro kuri PAM( Pan African Movement ) mu midugudu imwe hakaba hanatowe abagize  komite mu midugudu, ababyeyi bakanguriwe  kohereza abana barangije umwaka wa 6 w’ amashuri yisumbuye mu itorero rizatangira tariki ya 02 kugeza kuya 05 Mutarama. Hongewe kandi kugarukwa ku itorero ry’ Umudugudu n’ imikorere yaryo. Mu midugudu kandi hatanzwe ubutumwa ku kwirinda i ndwara ya Ebola banamenyeshwa kandi ko itaragera mu Rwanda.