Hasojwe Itorero INKOMEZABIGWI icyiciro cya 7

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Mutarama hasojwe Itorero ry' urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge. Asoza iri torero Umuyobozi w' Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA  akaba yasabye izi ntore kuba umusemburo w' impinduka mu Muryango ndetse n' Akarere muri rusange,yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo batojwe kugira ngo bifashe mu iterambere.kandi banashyira mu bikorwa Imihigo bahize.

Imwe mu mihigo izi ntore zahize ikaba izibanda mu  gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y' abaturage ,gufasha mu kubaka Itorero ry'umudugudu rikora neza no kurwanya ibibyabwenge. Intore zinkomezabigwi zitojwe mu kiciro cya 7 mu Karere akaba ari 1589, abahungu 799 n' abakobwa 790 batorezwaga kuri Site ya LDK ahari 601, College St Andre 694, College butamwa hari Intore 294. 


izi ntore zikaba zaratojwe mu buryo butandukanye aho bahawe ibiganiro bakanakora imikoro ngiro itandukanye