HATANGIJWE IGIHEMBWE CY'IHINGA 2021/A

Kuri uyu wa kabiri tariki 06/10/2020 mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2021A. mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo, mu gishanga cya Nyarufunzo mu Kagali ka Gasharu ahatewe igihingwa cy'ibigori ku buso bwa Ha3.

Igikorwa cyayobowe na Nyakubahwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge (DEA), kitabirwa n'abayoboiz batandukanye barimo

- Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge

- Uhagarariye RNP mu Karere ka Nyarugenge

- Umuyobozi muri RAB ushinzwe Station ya Rubirizi

- Umuyobozi muri RAB ushinzwe gahunda ya CIP mu Mujyi wa Kigali

- Umuyobozi muri MINAGRI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Ubuhinzi (inspection) mu Mujyi wa Kigali

Abayobozi batandukanye bakaba bashishikarije abahinzi guhingangira ku gihe bakoresheje inyongeramusaruro (ifumbire n'imbuto y'indobanure); Kwitabira gahunda yo kuhira imyaka; - Kwitabira Gahunda y'Ubwishingizi ku bihingwa ndetse no ku matungo kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije.