HAKOZWE AMAHUGURWA KU MABWIRIZA YO GUFASHA ABATURAGE GUKORA IMISHINGA IBYARA INYUNGU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/10/2020 mu Karere ka Nyarugenge habereye amahugurwa ku mabwiriza mashya ya gahunda yo gufasha abaturage kubategurira imishinga ibyara inyungu ndetse no kuri gahunda shya nayo gufasha ba rwiyemezamirimo bato basanzwe bakora kubona ibikoresho byabafasha kwagura ibikorwa byabo.

 

Atangiza aya mahugurwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere Bwana Musafiri Leonidas yashimiye abayitabiriye, abasaba gushyira mu bikorwa gahunda zo gufasha abaturage hubahirizwa amabwiriza mashya no kurushaho kwegera abaturage bagakangurirwa inyungu ziri muri gahunda bateguriwe n'Igihugu cyabo zibafasha kwiteza imbere.

 

Muri iyi gahunda nshya abaturage bakaba bazafashwa gukora imishinga bikozwe n’abajyanama mu bucuruzi aho bazajya bishyurwa amafaranga ibihumbi 20,000 aho Leta yishyura 40%, umuturage akishyura 60% akishyurwa aruko umushinga wamaze kubona inguzanyo.

 

Abitabiriye aya mahugurwa kandi bagaragarijwe ko Micro leasing izajya itangwa binyuze muri BDF, umuturage akaba yemerewe ibikoresho bitarengeje agaciro ka miliyoni 5,000,000frw, naho Cooperative cyangwa company ikaba yahabwa ibikoresho bitarengeje 10,000,000frw.

 

Aya mahugurwa akaba yari yitabiriwe n’abakozi bashinzwe amakoperative n’ubucuruzi ku Mirenge ,abacunga mutungo ba za SACCOs n’abajyanama mu bucuruzi