AKARERE KAHAWE INKUNGA MURI GAHUNDA Y'UBWISUNGANE MU KWIVUZA

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere NGABONZIZA Emmy ari kumwe n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) Madamu HAVUGIMANA Francine bagiranye ibiganiro n'umuyobozi wa AGILE DEER Bwana Shuquan Li.

 

ibi biganiro bikaba byari muri gahunda y'ibikorwa iyi kampani yakora mu Karere ndetse n'ubufatanye bagira mu bikorwa bitandukanye bikorerwa aho nabo bakorera akaba ari no muri urwo rwego yatanze inkunga ya Miliyoni ebyiri y'amafaranga y'uRwanda yo gufasha muri gahunda y'Ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de sante).

 

Nkuko byagaragajwe n'umuyobozi w'Akarere iyi nkunga ikaba igiye gufasha mu kongera umubare w'abaturage bitabira iyi gahunda aho bazashaka abaturage bari bafite ingorane mu kwiyishyurira umusanzu bakabafasha bishyurirwa 75% by'amafaranga bakeneye nabo bagashaka 25% asigaye.

 

Kampani ya AGILE DEER ikaba ikora ibikorwa bitandukanye ariko ibizwi cyane akaba ari ubucuruzi bwa Diapers z'abana zizwi nka ITURIZE