ABABYEYI BAKWIYE KWIBUTSWA KO KWIRENGAGIZA INSHINGANO KUBURERE BW'UMWANA ARI ICYAHA GIHANIRWA N'AMATEGEKO

Ibi ni bimwe mu byasabwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n'imibereho myiza mu Karere ubwo bakoranaga inama n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana NGABONZIZA Emmy aho bigaga ku cyakorwa mu gucyemura burundu ibibazo by'abana bo mu muhanda.

 

Abitabiriye iyi nama bakaba bagaragaje ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse kubabyeyi bagasobanurirwa icyo amategeko ateganya mu bijyanye no kurengera umwana cyane cyane nkiyo umuntu yirengagije inshingano ze ko abihanirwa kuko hari igihe usanga ubuzererezi kubana buterwa no kudakora inshingano neza ku babyeyi aho bibukije ko Itegeko no 71/2018 ryo kuwa 31 /08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 32 havuga ko Umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana mu buryo bwemewe n’amategeko utubahiriza imwe mu nshingano ze ziteganywa n’amategeko nta mpamvu yumvikana, ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana, ku mutekano we, ku mibereho ye cyangwa bigatuma umwana yishora mu buzererezi aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1).

Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Abitabiriye iyi nama bakaba bagaragarijwe ko kuva muri Gicurasi hari abana 406 bakomoka mu Karere ka Nyarugenge bafatiwe mu mihanda bashyirwa mu kigo cya EPA basubizwa mu miryango yabo ariko biza kugaragara ko 113 muri bo bongeye gufatirwa mu muhanda nanone ari naho Ubuyobozi bw'Akarere bwatangiye gukorana Amasezerano n'ababyeyi kugira ngo nabo bumve uruhare rwabo mu burere bw'abana.

 

Nkuko byagaragajwe n'umuyoboiz w'Akarere harifuzwa ubufatanye bw'inzego zitandukanye muri iyi gahunda kugira ngo buri mwana agire Umuryango utekanye kandi ushobora kumufasha kugira ngo azashobore kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.