ABADEPITE BAKURIKIRANYE IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere kacu ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi 2025 yakiriye itsinda ry'Abadepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'abaturage aribo Hon. Depite Uwamariya Veneranda na Hon. Depite Mukarusagara Eliane bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kugenzura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana bato
Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y'aho Akarere kageze gakemura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana, basuye urugo mbonezamikurire y'abana bato ruri muri GS Kimisagara harebwa serivisi zihatangirwa muri gahunda yo kwita ku mikurire y'abana bato.
ISHUSHO Y’INGO MBONEZAMIKURIRE Z’ABANA BATO MU KARERE
Akarere ka Nyarugenge gafite ECD 367 zirimo:
- Ingo Mbonezamikurire zikorera mu ngo
- Ingo zikorera mu baturage
- Ingo Mbonezamikurire zikorera ahahurira abantu benshi
- Ingo Mbonezamikurire zikorera ku bigo by’amashuri
- Ingo Mbonezamikurire z’icyitegererezo
- Ingo Mbonezamikurire zikorera aho abantu bakorera
Ingo mbonezamikurire kuri buri murenge:
Nyarugenge: 29
Muhima: 11
Gitega: 40
Kimisagara: 37
Nyakabanda: 14
Nyamirambo: 14
Rwezamenyo: 12
Kigali: 59
Mageragere: 67
Kanyinya: 39