ABADEPITE BASUYE AKARERE KA NYARUGENGE
Mu cyumweru cyashize, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwakiriye Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage baje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhashya ubusinzi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwe. Banasuye kandi ibikorwa bigamije kwita ku bafite ubumuga n’uburwayi bwo mu mutwe.
Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Abayobozi b’Akarere, basuye n’Umurenge wa Kimisagara. Itsinda ry’aba badepite ryari rigizwe na Hon.Karemera Emmanuel, Hon.Kalisa Jean Sauveur na Hon.Uwababyeyi Jeannette.Bageze mu Muirenge wa Kimisagara basuye Koperative yitwa TURWUBAKE ikora akazi ko gutwaza abantu imizigo ikaba ikorera muri Gare ya Nyabugogo ikaba igizwe n’abanyamuryango 113 harimo 45 banyuze mu bigo ngororamuco.
Abadepite baganiriye n’abanyamuryango b’iyo Koperative bibanda kuri ibi bikurikira
- Kurebera hamwe uko urugendo rwo guhinduka rugenda(Kuva ku kuba Sauli ukaba Paulo)
- Ubukangurambaga mu Kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.Bagarutse ku moko y’ibiyobyabwenge bikunze gukoreshwa n’aho biboneka, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingamba zafatwa kugirango bicike burundu
- Kumva Ubuhamya bw’abigeze gukoresha ibiyobyabwenge ,kugaragaza Imibereho yabo ya mbere na Nyuma yo kubireka
- Gufatana ingamba zo gukomeza Kurwanya ibiyobyabwenge muri rusange