GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO RURI MU BIRUHUKO MU KARERE KACU KA NYARUGENGE
Hagamijwe gufasha urubyiruko kwirinda ingeso mbi (risk behaviors), kubatoza indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, ubumenyi butandukanye bwo kwifashisha mu buzima busanzwe, kuvumbura impano bifitemo, gukora umurimo unoze n’ibindi, ku bufatanye na Minisiteri zinyuranye hateguwe gahunda y’Urubyiruko mu biruhuko ifite Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2025 iragira iti: “Ubuzima Bwiza, Agaciro Kanjye/A healthy life, My Dignity”
INTEGO Z’IKI GIKORWA
- Intego rusange y’iki gikorwa n’Ugutoza abana n’urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo kandi barangwa n’indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda
- Guha urubyiruko n’abana umwanya wo gutanga umusanzu wubaka Igihugu binyuze mu mirimo y’amaboko;
- Gukangurira abana n’urubyiruko kwitabira gahunda za Leta;
- Guteza imbere impano abana n’urubyiruko bifitemo nk’imikino, ubuhanzi, ubugeni n’ibindi;
- Gutoza abana n’urubyiruko muri rusange ibiranga umuco w’u Rwanda;
Kurema umuco w’ubupfura bihereye mu kwimakaza umuco n’Indangagaciro mu bakiri bato.
- Kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abana n’urubyiruko;
- Guha urubyiruko n’abana umwanya wo gutanga umusanzu wubaka Igihugu binyuze mu mirimo y’amaboko;
ABAZITABIRA GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO
Iyi gahunda izitabirwa n’abana n’urubyiruko biga n’abatiga bari mu byiciro by’imyaka ikurikira:
- Icyiciro cya I: kuva ku myaka 10-13
- Icyiciro cya II: kuva ku myaka 14-16
- Icyiciro cya III: kuva ku myaka 17-20
IGIHE N’AHO IBIKORWA BIZABERA
KU MA SITE YO KU TUGARI
Gahunda yo Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko” izatangira tariki ya 21/07/2025 isozwe kuwa 29/08/2025. Ibikorwa bizabera ku rwego rw’Akagari ariko utugari twegeranye dushobora gutoreza kuri site imwe. Iyi gahunda izajya iba iminsi itatu (3) mu cyumweru; ni ukuvuga:
- kuwa Mbere guhera saa mbiri (8h00) kugeza saa sita (12h00)
- kuwa Gatatu (3) guhera saa munani (13h00) kugera saa kumi (16h00)
- Gatanu kuva (5) kuva saa mbiri (8h00) kugeza saa sita (12h00)
Kwita ku rubyiruko n’abana bizakorerwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye, mu bigo by’urubyiruko n’ahandi Akagari katoranya bitewe n’umwihariko wako.
Ku ma site y’icyitegererezo
Bidakuyeho gahunda yateganyijwe ku rwego rw’Akagari, buri Karere kazatoranya site y’icyitegererezo yujuje ibyangombwa by’ibanze muri buri Murenge izatorezwaho urubyiruko n’abana.
IBIKORWA BITEGANYIJWE
- Ibiganiro bihabwa abana n’urubyiruko
- Amarushanwa mu mikino n’imyidagaduro;
- Gutarama (imbyino gakondo, imigani, ibisakuzo, imivugo, ibihozo
- Kugaragaza impano bifitemo nk’ubuhanzi, ubugeni, n’ibindi.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uba buri mwaka kuwa 12 Kanama.
IBIGANIRO BIZATANGWA
Umuco, Amateka n’Indangagaciro
Umurimo n’Umuco wo kwizigamira
Ubuzima bw’Imyororokere
Ubuzima bwo mu mutwe
Kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu
Uburenganzira bw’umwana, inshingano, isuku n’isukura
Imbuga nkoranyambaga
Siporo
Abana n’urubyiruko bagize umubare munini w’Abanyarwanda. Ni ngombwa rero ko bitabwaho muri ibi bihe bari mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri bakarindwa kujya mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, bagatozwa gukunda Igihugu, kwita ku buzima bwabo n’ubwa bagenzi babo, kwidagadura, kuvumbura no gukuza impano. Ubufatanye bw’inzego zitandukanye ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda yo kwita ku rubyiruko hagamijwe kugera ku ntego z’iki gikorwa