KWIZIHIZA UMUNSI W'UMUGANURA
Nk'ahandi hose mu gihugu , uyu munsi tariki 02/08/2024 mu kagali ka Bilyogo , umurenge wa Nyarugenge , Akarere ka Nyarugenge hizihirijwe umunsi w'Umuganura.
Iki gikorwa kandi cyabereye mu midugudu yacu yose igize Akarere ka Nyarugenge ifite insanganyamatsiko igira : " Umuganura , Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira : Tuganure Dushyigikira Gahunda yo kugaburira Abana ku ishuli"
Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza wagarutse ku byiza by’umuganura nka kimwe mu biranga umuco w’Igihugu.
Mu bandi bari bahari harimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ingangare Alexis, abagize Inzego z’umutekano, Abayobozi b’umurenge, utugari n’imidugudu mu murenge wa Nyarugenge, imbaga y’abaturage n’abandi.
Ibihe by’ingenzi byaranze Umuganura
- Mu kinyejana cya 11 Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana
- Kuva 1510-1543: Umuganura wongeye guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli nyuma y’imyaka 11 Abanyabungo bari barakuyeho imihango yose yari ikomeye mu Rwanda rw’Icyo gihe
- Mu 1925 Umuganura waciwe n’Abakoloni b’Ababiligi
- Mu 2011 Umuganura wongeye gusubizwa Agaciro na guverinoma y’u Rwanda