Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYARUGENGE UBUKANGURAMBAGA KU BWISUNGANE MU KWIVUZA BURAKOMEJE

Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge hakomeje ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwitabira kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kwirinda ko hagira umuturage urwara akarembera mu rugo kubera kubura ubwishyu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Ingangare Alexis yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima mu gikorwa cyo kubakangurira kwihutira kwishyura Mitiweli, agaragaza ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2026 hatangiye gukoreshwa Mitiweli nshya y’umwaka wa 2026–2027.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo abanyamadini, abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere, bose bagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda ya Mitiweli bishakamo amafaranga arenga miliyoni 9 yo gutera inkunga abaturage b’amikoro make kugira ngo nabo babone mitiweli.