CAMP KIGALI HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA ISAMBANYWA RY’ABANA

Mu ishuri rya GS Camp Kigali uyu munsi hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka! rwanya ihohotera rishingiye ku gitsina” akaba ari igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Kamena 20206. Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve ari kumwe n’uhagarariye RIB n’abandi bayobozi. Madamu Uwamahoro Genevieve yabwiye abari aho ko kurwanya isambanywa ry’abana ari inshingano ya buri wese bityo asaba buri wese gutanga amakuru ku bahohotera abana bagahanwa maze iyi ngeso igacika burundu. Yasabye abana kwita ku masomo yabo, gukurikiza inama bagirwa n’ababyeyi babo. 

GUSAMBANYA UMWANA BIVUGWA RYARI? 

Uwatanze ikiganiro yagarutse ku ngingo ya 133, y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2016 ivuga ko “umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: 

  • Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana
  • Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana
  • Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri”. Twibukiranye ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza.

IMPAMVU ZITERA ISAMBANYWA RY’ABANA 

Zimwe mu mpamvu zitera ihohotera rishingiye ku gitsina harimo: Ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabyenge, Guta ishuri, Amakimbirane mu miryango, Ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere, imyitwarire mibi y’abana no kwishora mu bigare bibi, n’izindi

INGARUKA ZITERWA N’IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA N’IRIKORERWA UMWANA

Ingaruka ni nyinshi, muri rusange twavuga ihungabana rijyanye n’agahinda gakabije, kwishora mu biyobyabwenge, kuba igikange, kujya mu buzererezi, gutsindwa mu ishuri no guta ishuri, gutwita cyangwa gutera inda kandi nawe akiri umwana, urupfu, kwiyahura, kugira imyitwarire itari myiza, kuba uwasambanijwe nawe yahohotera abandi n’izindi 

AMATEGEKO AVUGA IKI KU CYAHA CYO GUSAMBANYA UMWANA? 

Gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n’amategeko nk’uko biteganwa n’itegeko ryo ku wa 05/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ingingo ya 14, · Umuntu wese usambanije umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). · Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu. · Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu. · Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza (Ingingo ya 14: (al 7)) B. 

TWAKORA IKI NGO DUKUMIRE ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA? 

Abana barasabwa kumvira ababyeyi/abarezi ku nama babagira, bakirinda ibigare, kandi bakirinda irari n’ibindi bishyira ubuzima bwabo mu kaga nko kunywa inzoga, ibiyobyabwenge no kwishora mu mibonano mpuzabitsina, kandi bagashaka amakuru ya nyayo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere Uramutse uhuye cyangwa se ubonye umwana wasambanijwe urasabwa kugana cyangwa kumwohereza kuri IOSC imwegereye kugira ngo ahabwe serivisi zikomatanije (Ubugenzacyaha, Ubujyanama mu by’ihungabana, Ubuvuzi bwunganira ubutabera, Icumbi ry’igihe gito, Ubujyanama mu mategeko, Gufashwa gusubizwa mu buzima busanzwe), kandi wakwifashisha numero zitishyurwa zikurikira: ku bana: 116 ya RIB, 711 ya NCDA. Ku uwahohotewe uwo ari we wese: 3512 (RIB), IOSC (3029), 5798 (GMO) na 9059 (MIGEPROF).

Back