KANYINYA: HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Kuva tariki ya 01 kugeza tariki 31 Ukwakira 2023, mu karere ka Nyarugenge kimwe n’ahandi mu gihugu barazirikana ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Mu karere ka Nyarugenge iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kanyinya uyu munsi tariki 02 Ukwakira 2023 cyitabirwa n’Abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy, Intumwa ya MINUBUMWE, Ubuyobozi bw’Umurenge, Inzego z’Umutekano n’Imbaga y’abaturage.
Madamu Urujeni Martine yasabye abaturage gusasa inzobe no gusuzuma inzitizi zibangamiye ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda aho batuye aho bakorera ndetse n’aho basengera, yagize ati: “icyo dupfana kiruta icyo dupfa”
Yongeyeho ati: “Turandure kwironda n’ibindi byose bishingiye ku ivangura, ku moko aho abantu bavuka aho baturuka n’utundi dutsiko uko tungana kose tudashingiye ku bumwe bwacu bishobora kutwangiriza”
Yongeye kubibutsa gutanga amakuru ahari imibiri yabazize Genocide yakorewe Abatutsi nabo bagashyingurwa. Yasabye abagize uruhare muri Genocide barangije ibihano n’abo basanze ku misozi kubana neza nk’Abanyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye Abaturage ba Kanyinya ku ntambwe bamaze gutera yo gusigasira ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Asaba buri wese gusigasira Ubumwe bw’abanyarwanda no kwirinda icyabuhungabanya, yibutsa ko tariki 01/10/1990 aribwo RPA/RPF batangije urugamba rwo kubohora Igihugu hagamijwe kurengera Inyungu z’Abanyarwanda bose.
Zimwe mu nzitizi zikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko zagaragajwe n’Intumwa MINUBUMWE:
Intego z’Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa: