NYARUGENGE: HARI KUBA IMURIKABIKORWA RY’ABAFATANYABIKORWA

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere (JADF) ririmo kubera mu Imbuga City Walk rizamara iminsi 3. Ryitabiriwe n'abahgize urugaga rw'abikorera (PSF), ibigo bya Leta, imiryango itagengwa na Leta (NGOs), Abagize sosiyete sivile (CSOs) n'indi miryango

Bwana Alain Numa, Perezida w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Nyarugenge(JADF) yavuze ko mu mwaka w'Ingengo y’imari 2025-2026, Abafatanyabikorwa b’Akarere bakoze ibikorwa bifite agaciro karenga Miliyari 4,3 z'amafaranga y'u Rwanda

Bwana Ingangare Alexis yashimiye JADF ku musanzu batanga mu iterambere ry’Akarere, avuga ko ubufatanye buzakomeza hagamijwe gushyira umuturage ku isonga. Yasabye n'abikorera gukomeza gushora imari mu karere bakubaka ibikorwa remezo bigezweho Nyarugenge igahora ikeye kandi isukuye

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bakora(Open day) ,gukorera mu mucyo no gutanga serivisizinoze, JADF ya buri Karere itegura umunsi w’imurikabikorwa nibura rimwe mu mwaka.

Ku munsi w’imurikabikorwa, Abafatanyabikorwa ba JADF bamurikira abaturage ibyo bakora na serivisi batanga.

JADF ifite inshingano zikurikira ku Karere: 

1° guhuza ibikorwa no gutsura ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa, hagamijwe kunoza igenamigambi rihuriweho na bose n’ikurikiranabikorwa bya gahunda z’iterambere; 

2° guteza imbere umuco wo kugaragaza no kubazwa ibyo umuntu akora no gukorera mu mucyo binyujijwe muri gahunda y’iminsi y’imurikabikorwa rya JADF; 

3° gusuzuma niba gahunda z’ibikorwa za buri munyamuryango wa JADF zifasha mu kugera ku ntego z’iterambere ry’Akarere; 

4° gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda z’ibikorwa zemejwe hashingiwe ku bikorwa by’ingenzi bya gahunda y’iterambere ry’Akarere; 

5° kwimakaza umuco wo guhanahana ubumenyi n’ubuzobere mu bagize JADF y’Akarere; 

6° kwandika no gutunganya urutonde rw’Abanyamuryango ba JADF uko rugenda ruhinduka; 

7° kugira inama ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge mu bijyanye n’iterambere.

Imurika bikorwa ni kimwe mubikorwa bitandukanye bikorwa buri mwaka no gukora join planing; 

Back