NYARUGENGE: HATANGIJWE URUGERERO INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 11

Mu mudugudu wa Makaga, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali niho hatangirijwe urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 11 mu karere ka Nyarugenge uyu munsi tariki ya 25/09/2023. Ni igikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy ari kumwe n’Inzego z’Umutekano, Imbaga y’Urubyiruko n’abatuye uyu mudugudu wa Makaga ahazubakwa amazu 6 yagenewe abaturage batishoboye.

Yifashishije Ubushakashatsi butandukanye harimo ubwakozwe na Dr Nzahabwanayo Sylvestre muri Kaminuza y’u Rwanda n’ubundi bwakozwe na Rwabuhihi David, Bwana Ngabonziza Emmy yabwiye abari aho ko urugerero rwagize uruhare rukomeye mu bintu bikurikira:

  • Guhindura imyumvire y’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye aho abarwitabiriye barushijeho kurangwa n’umuco w’ubutore n’ubudashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi. Urubyiruko rwarushijeho kugira umutima wo gukunda Igihugu no kukitangira, gukunda abaturarwanda no kubitangira aho intore ziri ku rugerero zifasha abatishoye bose bahereye ruhande. Ibi kandi nk’uko byagaragajwe na buriya bushakashatsi ngo byongereye ubumwe n’ubwizerane hagati mu ntore ziri ku rugerero ndetse no mu bafatanyabikorwa b’Urugerero.
  • Byafashije urubyiruko gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Abanyarwanda
  • Byafashije urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye kumenye amateka nyakuri y’Igihugu cyabo kuyarinda no kurwanya abayagoreka.
  • Byafashije urubyiruko kumva ko buri wese ari igisubizo cy’ikibazo cy’umuturanyi we

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere yasoje avuga ko ashingiye kuri raporo z’Urugerero ruciye n’urudaciye Ingando, Urugerero rwagize umusaruro ufatika aho hubakiwe abatishoboye amazu yo kubamo, uturima tw’igikoni, kubaka ibikorwa remezo harimo n’imihanda, ibiraro n’ibindi.

Urugerero Inkomezabigwi Icyiciro cya 11 rufite Insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye Umuco w’Ubutore ku Rugerero” rutangiye uyu munsi tariki ya 25/09/2023 ruzasoza tariki ya 18/09/2023.

Back